Ishimwe Vestine, umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yatangaje ko yicuza amahitamo yo gushakana na Idrissa Jean Luc. Menya uko yiyumva, ibyo yatangaje ku mbuga nkoranyambaga, n’uko ubuzima bwe buri kugenda muri Canada.
Ishimwe Vestine Yagaragaje Ibyiyumvo Bikomeye ku Buzima bwe bw’Urugo
Umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine, yongeye kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gusangiza abamukurikira ubutumwa bwimbitse bugaragaza ko atishimiye amahitamo yo gukora ubukwe aherutse. Ni ubutumwa bwakongeje impaka n’ibitekerezo byinshi ku bakunzi b’umuziki we ndetse n’abakurikira inkuru z’ibyamamare mu Rwanda.
Mu butumwa burebure yashyize ku mbuga nkoranyambaga mu rurimi rw’Icyongereza, Vestine yagaragaje ko ubuzima arimo ubu butameze uko yabyifuzaga. Yavuze ko yasanze amahitamo yo gushakana na Idrissa Jean Luc Ouédraogo atari yo meza mu buzima bwe.
Yagize ati: “Ubuzima mbayemo uyu munsi ntabwo ari bwo nari nifuza. Ndi mu bihe bikomeye kandi mbona atari byo nari nkwiye. Ndabyemera ko hari amahitamo mabi nagize mu buzima, ariko byose bifite impamvu mu mibereho yacu.” Ibi byasigiye benshi ikibazo cy’impamvu nyamukuru yatuma afata umwanya munini wo kugaragaza umubabaro we mu ruhame.
Yemera ko yahubutse, ariko yize isomo rikomeye
Vestine yakomeje avuga ko atazongera guhuzagurika mu guhitamo umugabo bazabana, cyane ko ngo igihe gishize cyamumariye amaso. Ati:
“Nta mugabo uzongera kumbeshya ngo anyangirize ubuzima. Ubuzima bwanjye burahagije kwihanganira ububeshi. Ubuzima burakomeza ariko noneho mfite isomo ryo kuzirikana.”
Yongeraho ko ubutaha azahitamo umuntu azi neza, azi imico ye, azi umuryango we, ndetse azi n'ahantu yaturutse. Ni ijambo ryakoze ku mitima ya benshi bamukurikira, cyane cyane abakunda indirimbo ze zihumuriza imitima.
Yasibye amafoto yose arihamwe n'umugabo we kuri instagram
Abakurikira ibikorwa bye ku mbuga nkoranyambaga bahise babona impinduka: amafoto yose y’ubukwe n’uwo bashakanye yamaze kuyasiba kuri Instagram. Ibi byahise byemeza abari bafite amakuru y’imbere ko ibintu bitifashe neza mu rugo rwabo.
Ni ibintu byatangaje benshi kuko ubukwe bwabo bwabaye ku wa 5 Nyakanga 2025, bukitabirwa n’inshuti n’imiryango, ndetse mbere yo gukora ubukwe bari banasezeranye imbere y’amategeko.
Vestine ubu ari muri Canada mu bikorwa by’umuziki
Nubwo ari mu bihe bitoroshye mu buzima bw’amarangamutima, Vestine akomeje ibikorwa by’umuziki. Ubu ari muri Canada, aho yari amaze igihe mu bitaramo bitandukanye byarangiye mu mpera z’icyumweru gishize. Ibi bitaramo byari bigamije kugeza ubutumwa bw’indirimbo ze ku bakunzi bazo baba mu mahanga.
Nubwo bamwe mu banyamakuru bagerageje kuvugana na we kugira ngo yisobanure ku byavuzwe, ntibyashobotse. Ariko abakunzi be baracyategereje kumva undi mwanya yisobanura cyangwa akagaragaza uko ibintu bihagaze.
Icyo Abamukurikira bakwiye kumenya
Icyo benshi bafata nk’icy'ingenzi muri iyi nkuru ni uko Vestine agaragara nk’umuntu uri kwiyubaka no kwiga ku makosa yo mu gihe cyashize. Ni ubutumwa bushobora gufasha n’abandi basoma iyi nkuru kumva ko ubuzima bw’urukundo butari bworoshye, ko amahitamo mabi ashobora kubaho, ariko ko buri gihe hari ibyigirwa bituma umuntu akomera.
0 Comments