Ticker

6/recent/ticker-posts

Ad Code

ADVERTISE WITH US

Rwanda Polytechnic 2025-2026 Application IYI NKURU YISANGIZE UMUNYESHURI WESE USOJE KWIGA UYUMWAKA WA 2025

 

Mu Rwanda hari amashuri ya tekinike yitwa IPRC (Integrated Polytechnic Regional Colleges) agizwe n’amashami atandukanye yubatse mu ntara zose z’igihugu. Aya mashuri afasha cyane mu gutanga ubumenyi ngiro no gutegura abanyeshuri mu bikorwa by’amaboko no mu myuga itandukanye.

Rwanda Polytechnic (RP) yatangaje itariki yo gukora application kubanyeshuri basoje amashuri yisumbuye (S6), Level 5 kubiga TSS (Technical Secondry School.

ITANGAZO

Rwanda Polytechnic Application


ubundi Rwanda Polytechnic igira amashami agiye atandukanye ya tekinike harimo amwe muri aya akurikira

Rwanda Polytechnic (RP) offers numerous vocational and technical trades, including 

Automobile Technology

Electrical & Electronics Engineering

Civil Engineering (such as construction, masonry, and surveying), 

Information & Communication Technology,

 Manufacturing Technology

Hospitality Management and Forestry. These programs provide students with practical skills at various levels, from Level 3 to Advanced Diploma and BTech (Bachelor of Technology) qualifications, preparing them for careers in diverse fields. 

ubu RP isigaye itanga na Bachelor of Technology (B-Tech) muri ayo mashami yose 

twavuze haruguru. aho abanyeshuri barangije kwiga Advanced Diploma (A1) 

mushami runaka yongera gukora application akabona amahirwe yo gukomeza

kwiga muri imwe mumashuri ya Rwanda Polytechnic akurikira:

IPRC Gishari

IPRC Huye

IPRC Karongi

IPRC Kigali

IPRC Kitabi

IPRC Musanze

IPRC Ngoma

IPRC Tumba

IPRC Gishari iherereye mu Ntara y’Uburasirazuba, mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Gishari, Akagari ka Shaburondo, mu mudugudu wa Bwinsanga. Ni ishuri ryamenyekanye cyane mu bijyanye no kwigisha imyuga y’ubwubatsi, ubukanishi, ikoranabuhanga n’ibindi. Abashaka amakuru bakoresha telefoni cyangwa email isanzwe y’ishuri.
IPRC GISHARI

IPRC Huye iherereye mu Ntara y’Amajyepfo, Akarere ka Huye, Umurenge wa Ngoma, Akagari ka Butare, hafi ya CHUB. Ni ikigo gitanga amasomo menshi y’ubumenyingiro mu rwego rw’ubuhinzi, ikoranabuhanga, ubukanishi n’ubwubatsi. Gifite uburyo bwo kwakira abanyeshuri benshi baturutse mu turere dutandukanye two mu Rwanda no mu mahanga.
IPRC HUYE

IPRC Kitabi yo iherereye mu Ntara y’Amajyepfo, mu Karere ka Nyamagabe, Umurenge wa Kitabi, ku muhanda munini uva i Kigali ugana i Rusizi. Iki kigo gifite umwihariko kuko gishingiye ku masomo ajyanye no kubungabunga ibidukikije, ubworozi no kwigisha ibijyanye n’ubukerarugendo bushingiye ku bidukikije.

IPRC KITABI


Hari n’andi mashuri nka IPRC Kigali iri mu Mujyi wa Kigali, IPRC Karongi mu Burengerazuba, IPRC Musanze mu Majyaruguru, IPRC Ngoma mu Burasirazuba n’IPRC Tumba na yo iri mu Ntara y’Amajyaruguru. Aya mashuri yose akorera mu rwego rumwe, arimo Rwanda Polytechnic, kandi afite intego yo guteza imbere ubumenyi ngiro mu banyeshuri b’u Rwanda.

KANDA KURI IYI LINK UJYE UDUKURIKIRA KURI YOUTUBE

SUBSCRIBE OUR CHANNEL

Post a Comment

0 Comments