Ticker

6/recent/ticker-posts

Ad Code

ADVERTISE WITH US

Uko Wakura Work Certificate kuri MIFOTRA Portal – Intambwe ku Ntambwe (2026)

 Uko Wakura Work Certificate kuri MIFOTRA Portal – Intambwe ku Ntambwe (2026)

Mu gihe ushaka akazi gashya, kwimuka ku wundi mwanya, cyangwa gusaba kwiga mu mahanga, akenshi usabwa Work Certificate (Icyemezo cy’akazi wakoze). Abantu benshi mu Rwanda ntibazi ko bashobora kugikura online kuri Mifotra bitabaye ngombwa kujya ku biro.

Muri iyi nyandiko, tugiye kukwereka uko wakura Work Certificate kuri MIFOTRA portal mu buryo bworoshye, ukoresheje mudasobwa cyangwa telefone yawe.

Intambwe ya Mbere: Injira kuri MIFOTRA Portal

Mbere na mbere, ugomba kujya kuri urubuga rwa Ministry of Public Service and Labour (MIFOTRA).

👉 CLICK THIS MIFOTRA LINK TO GENERATE CERTIFICATE:
CLICK THIS MIFOTRA LINK TO GENERATE CERTIFICATE

Iyi link irakujyana kuri portal aho winjira ukoresheje konti yawe ushyiremo (username na password).

⚠️ Niba utaragira konti, uzabanze wiyandikishe ukoresheje email yawe n’amakuru y’akazi.

Intambwe ya 1: Login muri MIFOTRA

Nyuma yo gukanda kuri link iri hejuru:

Andika username cyangwa email

Shyiramo password

Kanda kuri Login

Niba wibagiwe password, ushobora gukoresha uburyo bwa Forgot Password.

Intambwe ya 2: Jya kuri Profile yawe

Umaze kwinjira muri konti yawe:

Kanda kuri Profile yawe (akenshi iba hejuru cyangwa ku ruhande rw’ibumoso)

Reba amakuru yawe bwite (amazina, nimero y’indangamuntu, aho wakoreye, n’ibindi)

Ni ingenzi kureba niba amakuru yawe ari yo, mbere yo gukuramo icyemezo.

Intambwe ya 3: Manuka Ugera kuri “Work Certificate.”

Mu gice cya profile:

Slide down (manuka hasi)


Uzabona ahanditse Work Certificate cyangwa Work Experience

Aha ni ho habikwa amakuru ajyanye n’akazi wakoze, aho wakoreye, igihe watangiriye n’igihe warangirije.

 

Intambwe ya 4: Kanda ku Ikimenyetso cya PDF

Ku ruhande rw’iburyo bwa Work Experience, uzabona:

Agashushondanga ka PDF



Kanda kuri ako kamenyetso

File yawe ya Work Certificate ihite itangira gukururwa (download)

Uzayisanga muri Downloads zawe

Iyo file iba iri mu buryo bwa PDF, ushobora kuyicapa cyangwa kuyohereza kuri email igihe usaba akazi.

Impamvu Work Certificate ari Ingenzi

Work Certificate ni ingenzi cyane kuko:

Igaragaza aho wakoreye n’igihe wahamaze

Ifasha abakoresha kumenya ubunararibonye bwawe

Irakenerwa mu gusaba akazi mu Rwanda no hanze yarwo

Ishobora gusabwa mu gihe cyo kwimuka ku kazi cyangwa gusaba promotion

Ibibazo Bikunze Kubazwa (FAQs)

1.Ese gukura Work Certificate kuri MIFOTRA ni ubuntu?

Yego, gukuramo icyemezo kuri portal ni ubuntu igihe amakuru yawe ari muri system.

2.Nshobora gukoresha telefone?

Yego, ushobora gukoresha smartphone cyangwa mudasobwa ifite internet.

CLICK THIS MIFOTRA LINK TO GENERATE CERTIFICATE

3.Niba amakuru yanjye atuzuye nkora iki?

Ushobora kuvugana n’umukoresha wawe cyangwa inzego zibishinzwe kugira ngo amakuru avugururwe.

Post a Comment

0 Comments

×

Advertisement

📲 JOIN NOW GLOBAL SCHOLARSHIP AND JOB UPDATES